Print

Umugore wabaswe n’ubusambanyi akaryamana n’abagabo batandatu buri joro yaciye ibintu hirya no hino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2019 Yasuwe: 6328

Uyu mwongerezakazi ukomoka mu mujyi wa Sheffield, yatakaje ubusugi bwe ubwo yari afite imyaka 12,akundana n’umusore ku myaka 13 byatumye atangira kubatwa n’ubusambanyi akajya ashakira abagabo kuri instagram bo kumusambanya buri kanya.

Yagize ati “Sinakwibuka abagabo naryamanye nabo ariko bari hagati y’ijana na 200.Nakundaga kujya n’inshuti zanjye mu tubyiniro bakoreramo imibonano mpuzabitsina.Uwahoze ari umukunzi wanjye yanjyanaga mu birori by’ubusambanyi mu mujyi wa Liverpool,ngasambana n’abagabo 6 icyarimwe ari kureba.

Nasambanaga n’abagabo benshi mu cyumweru n’igihe nabaga ntabishaka.Nari narabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo ntabashaga guhagarika ibyifuzo byo kuyikora.

Nahuriraga n’abagabo ntazi kuri Instagram tugasambana.Bansabaga amafoto nambaye ubusa,tugahura tugasambana.”

Kubera kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina,Laurie yabuze umukunzi bamarana igihe kinini kuko yahoraga yifuza gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi.

Yagize ati “Nakundanye n’abasore 6 ariko ntitwarambanye kuko batakundaga kubona ndi gusambana n’abandi bagabo.Nahuye na Ian twabyaranye umwana w’umuhungu mwemerera kuzamubera indahemuka ariko naramubeshyaga.Twatandukanye kenshi kubera kumfata ndi kumuca inyuma.”

Uyu mugore wari warabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina yavuze ko yakundanye n’abagabo bari bafite imyitwarire mibi kugeza ubwo yahuye na Ian bakundanye cyane.

Uyu mugore yaje gufata umwanzuro wo gushaka uko yacika ku ngeso yo gusambana buri kanya kubera umwana we w’umuhungu yifuza guha uburere.

Yagize ati “Nari mfite umwana muto ntahaga umwanya kuko nahoraga nandikira abagabo kugira ngo duhure dukore imibonano mpuzabitsina.

Laurie yafashe umwanzuro wo kujya mu kigo cyitwa Sex and Love Addicts Anonymous (SLAA) cyita ku babaswe no gukora imibonano mpuzabitsina bimufasha gucika kuri iyi ngeso yari yaramubase.

Umugabo we Ian batandukanaga bakongera bakiyunga,yamufashije gucika kuri iyi ngeso amujyana kuri iki kigo cya SLAA.

Uyu mugore yavuze ko amaze amezi 4 atifuza gukora imibonano mpuzabitsina kubera ubufasha yahawe na SLAA aho yavuze ko igihe kinini yigeze kumara adakora imibonano mpuzabitsina ari ibyumweru 2.

Nyuma yo gucika kuri iyi ngeso, Laurie Jade Woodruff yahise yandika igitabo yise Diary Of A Sex Addict gisobanura ubuzima bubi yaciyemo kubera kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina.





Comments

9 March 2019

IMANA ISHIMWE KUKO UYU MUGORE YARAGEZE AHO GUPFA NIba Ataranduye