Print

Perezida wa Brazil yasabiwe kwegura kubera amafoto y’urukozasoni yashyize hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2019 Yasuwe: 4329

Uyu muperezida yashyize hanze amashusho umugabo ari kwihagarika kuri mugenzi we bituma benshi bamutuka cyane ndetse bamusaba kwegura.

Uyu muperezida yabwiye abantu barenga miliyoni 3,4 ko yashyize hanze aya mashusho mu rwego rwo kubereka ibikorwa bigayitse bibera muri ibi birori.

Yagize ati “Ntabwo nishimiye kubereka amashusho nk’aya ariko ibi nibyo bibera mu birori byo mu mihanda bizwi nka Carnival .“

Bolsonaro yashyize hanze aya mafoto mu rwego rwo kwamagana ibi birori bikunze kwitabirwa n’abakobwa bambaye imyenda igaragaza imyanya yabo y’ibanga.

Abanya Brazil bagera ku bihumbi 35,000 bashyize ubutumwa kuri aya mashusho batuka perezida ko atari akwiriye kwereka abantu aya mashusho y’urukozasoni baboneraho kumubwira ko akazi ko kubayobora kamunaniye akwiriye kwegura.




Perezida wa Brazil yasabiwe kwegura kubera amashusho y’urukozasoni yashyize hanze