Print

Luis Enrique wahoze atoza FC Barcelona yavuze ku mubano mubi yagiranye na Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2019 Yasuwe: 2318

Luis Enrique yabwiye abanyamakuru ko umubano we na Messi wari mubi cyane ku buryo bitari gushoboka ko akomeza gutoza FC Barcelona gusa ntiyigeze atangaza bimwe mu bikorwa bibi yaba yarakorewe n’uyu munya Argentina.

Yagize ati “Hari umwuka mubi hagati yacu wari ukeneye gukemurwa.Ntacyo nigeze mbikoraho ariko twari dukeneye ko ikibazo gikemuka.Nta kintu kibi navuga kuri Messi muri aka kanya.”

Luis Enrque yatoje FC Barcelona ayihesha ibikombe 9 birimo La Liga 2 ndetse n’igikombe cya UEFA Champions League.

Uyu mutoza yavuze ko kubera kutumvikana na Messi,abakinnyi ba FC Barcelona bamweretse ko bakeneye undi mutoza utari we nubwo yari yarafatanyije nabo gutwara ibikombe bitandukanye