Print

Mico The best yakoranye indirimbo n’umunya Zambia nyuma yo kwinjira muri KIKAC MUSIC LABEL

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2019 Yasuwe: 902

Mico The Best uherutse kwerekeza muri Lebel ya KIKAC Music Lebel,akomeje gukora cyane kugira ngo umuziki we ukomeze kuzamuka.

Mico avuga ko yakoranye indirimbo n’uyu munya Zambia, B Flow, kubera ubuhanga bwe ndetse n’izina uyu musore afite iwabo aho yizera neza ko hari impinduka izazana kuri muzika ye ndetse niyo mu Rwanda muri Rusange.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Iyzo Pro, naho amashusho afatwa na Fayzo pro usanzwe atungana amashusho ya KIKAC MUSIC LABEL.Biteganyijwe ko aya mashusho azajya hanze mu minsi iri imbere.

Si ubwa mbere Mico The Best akoranye indirimbo n’umuhanze wo hanze y’u Rwanda,kuko yakoranye na Diamond Platnumz indirimbo yitwa Sinakwibagiwe.

Iyi ndirimbo Mico The best yakoranye na B Flow,ije ikurikira iyo aherutse gushyira hanze mu majwi n’amashusho,yitwa Jamais.