Print

Jose Mourinho yasohokanye n’ikizungerezi bivugwa ko bakundana mu ibanga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2019 Yasuwe: 5969

Mourinho uri mu bushomeri, yafashe umwanya ajya kumva akayaga ko ku mazi y’I Doha muri Qatar,ari kumwe n’uyu mugore bavugwaho gukundana mu ibanga.

Jose Mourinho usanzwe afite umugore basezeranye ndetse bamaranye imyaka myinshi,yagaragaye ari kuri uyu mucanga we n’uyu mugore gusa ntibigeze begerana kugira ngo abantu batabacishamo ijisho.

Umwe mu bari kuri uyu mucanga yabwiye The Sun ati “Mourinho yari kumwe na prue ku mucanga ariko boteye akazuba ahantu hatandukanye kugira ngo hatagira ababakeka amababa.”

Prue yari kumwe n’umurinzi we afashe telefoni iriho ikirango cya Manchester United,hakurya ye hari Jose Mourinho mu rwego rwo kujijisha abantu.

Jose Mourinho yatangiye gukudana mu ibanga na Prue mu mwaka wa 2013 ubwo yari mu ikipe ya Real Madrid ndetse aba bombi batemberanye mu biruhuko hirya no hino ku isi.

Jose Mourinho amaze imyaka 30 ashyingiranywe na Matilde bafitanye abana 2 barimo umukobwa n’umuhungu.

Mourinho uri gukorera ibihumbi 100 by’amapawundi ku munsi mu gusesengura imikino kuri Bein Sports,arategerejwe mu ikipe ya Real Madrid mu cyumweru gitaha nkuko byavuzwe n’umwe mu bantu ba hafi ba Real Madrid.




Comments

gatare 11 March 2019

Nubwo arimo kwihisha camera,ntabwo ashobora kwihisha Imana itubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.