Print

Umunyarwanda umwe niwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2019 Yasuwe: 6376

Iyi ndege ya Ethiopian Airlines yarimo abantu bakomoka mu bihugu 33 byo hirya no hino ku isi,yakoze impanuka imaze iminota 6 ivuye ku kibuga cy’indege cya Bole International Airport.

Iyi ndege yakoze impanuka igeze mu gace Bishoftu gaherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Addis Ababa muri Ethiopia.

Mu bantu baguye muri iyi ndege harimo abanya Kenya 32,abanya Canada 18,Abanya Ethiopia 9,Abataliyani 8,Abashinwa 8, Abanyamerika 8,Abongereza 7, Abafaransa 7,abanyamisiri 6,Abaholandi 5,Abahindi 4,Abanya Slovakia 4,Autriche yabuze abantu 3,Abanyasuede 3,Abarusiya 3,Abanya Morocco 2, Abanya Espagne 2,Abanya Pologne 2,Abanya Israeli 2.

Ibihugu byapfushije umuntu birimo Belgium, Indonesia, Somalia, Norway, Serbia, Togo, Mozambique, Rwanda, Sudan, Uganda n’umunya Yemen.Abagenzi 2 ntibaramenyekana ibihugu bakomokamo.