Print

Amagana y’abagore n’abagabo biroshye mu mihanda bambaye ubusa mu muhango kwizihiza umunsi w‘abambaye ubusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2019 Yasuwe: 7638

Abatwara amagare batandukanye muri Afrika y’Epfo,bakuyemo ingofero zibarinda batwaye amagare (helmet),bazenguruka imijyi itandukanye bambaye ubusa buri buri.

Mu mujyi wa Cape Town abagore n’abagabo bafotowe bambaye ubusa ndetse bishimiye kwambara ubusa kuri uyu munsi ngarukamwaka.

Uyu munsi ngarukamwaka wo gutwara amagare abantu bambaye ubusa,washyizweho mu rwego rwo guha agaciro abagenda n’amaguru,abashoferi ndetse n’abatwara amagare.

Uyu munsi wo kwambara ubusa abantu batwaye amagare wizihijwe mu mijyi isaga 70 irimo ikomeye nka London,Melbourne n’iyindi.









Comments

mazina 11 March 2019

Ibi biba ari ikimenyetso cy’iminsi y’imperuka turimo.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.