Print

Umufana yinjiye mu kibuga akubita igipfunsi mu mutwe Jack Grealish ukinira Aston Villa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2019 Yasuwe: 3777

Uyu mufana wari wataye umutwe, yinjiye mu kibuga umukino urimbanyije,akubita igipfunsi umukinnyi Jack Grealish bari bahanganye yitura hasi,polisi iratabara.

Uyu mukinnyi ukina asatira yahise yitura hasi bagenzi be bahita bamwuzuraho bashaka kumutabara,polisi nayo ihita iza kumutabara.

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu mufana ndetse yamaze kumugeza muri gereza kubera aya mahano yakoreye kuri stade St Andrew ya Birmingham.

Aya makipe yombi ahuriye mu mujyi wa Birmingham,akunze guhangana cyane kuko kuva kera yahoze ari amakeba.

Nyuma yo gukubitwa igipfunsi n’umufana,Jack Grealish yahagurutse akomeza umukino gusa benshi mu bakinnyi bakomeye muri premier League basabye ko afatirwa ibihano bikomeye.