Print

Mukura VS yatsinze AS Kigali ihita ifata Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2019 Yasuwe: 2318

Mukura VS yafatiranyije AS Kigali yaherukaga gutsindwa na Etincelles FC igitego 1-0,iyikubita ibitego 2-1 ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.
Mukura VS yafunguye amazamu ku munota wa 31 ku gitego cyatsinzwe na Munyakazi Yussuf uzwi nka Lule biyifasha kurangiza igice cya mbere iyoboye.

Ikipe ya AS Kigali ntiyabashije kwishyura iki gitego cya Mukura VS kuko yaje gutsindwa igitego cya kabiri,ku munota wa 63, na Iradukunda Jean Bertrand uhagaze neza cyane bituma icyizere cyo kwitwara neza muri uyu mukino kiyoyoka.

AS Kigali yabonye igitego mu minota ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Ssentogo Saifi uzwi nka Ruhinda kitagize icyo kiyimarira kuko umukino warangiye Mukura VS itsinze ibitego 2-1.

Ku rundi ruhande Musanze FC iherutse guhagarika umutoza wayo Ruremesha Emmanuel,yatsinze Police FC nayo yahagaritse umutoza wayo Mphande kubera imyitwarire mibi, ibitego 2-0.

Mukura VS yahise inganya amanota 44 na Rayon Sports ya kabiri,mu gihe APR FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 iyoboye shampiyona n’amanota 48.