Print

Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame n’umufasha we mu mwiherero 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2019 Yasuwe: 5532

Guhera kuwa Gatandatu Taliki ya 09 Werurwe 2019,abayobozi bakuru b’igihugu barenga 300 bahuriye mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu mwiherero uri kuba ku nshuro ya 16 aho bari kwigira hamwe ibyateza imbere igihugu.

Mu mafoto yashimishije benshi yahafatiwe,yagaragaje nyakubahwa perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame barimo baseka ndetse bigaragara ko uyu mwiherero bari kuwugiriramo ibihe byiza.

Muri uyu mwiherero uzarangira ku munsi w’ejo taliki ya 12 Werurwe 2019,abayobozi bakuru b’igihugu bari kwiga ku ngingo nyinshi zirimo kureba icyerekezo cy’iterambere mu Rwanda, guteza imbere ireme ry’uburezi, guteza imbere ubuzima, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ishoramari no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Ku munsi w’ejo taliki ya 10 Werurwe 2019,Aba bayobozi baganiriye ku byerekeye kuzamura isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.


Amafoto:Village Urugwiro