Print

Kylian Mbappe yatangaje ihungabana rikomeye yatewe no gusezererwa na Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2019 Yasuwe: 4251

Mu kiganiro Kylian Mbappe yagiranye na TV y’igihugu y’Ubufaransa,TF1 yavuze ko nyuma y’ijoro ryo kuwa Gatatu w’icyumweru gishize atarabasha gusinzira nyuma yo gusezererwa na Manchester United mu mikino ya 1/16 cya UEFA Champions League batsindiye iwayo ibitego 2-0,ikabasanga Parc des Princes ikahabatsindira ibitego 3-1.

Yagize ati “Sindabasha gusinzira kandi na bagenzi banjye ndtekereza ko ariko bameze.Mbabwije ukuri sinabona uko mbivuga kuko gutwara UEFA Champions League yari imwe mu ntego zacu.Stade yacu yari yuzuye abafana bishimye twica ibirori.Ntitwabyifuzaga ariko byarangiye tucyangije.”

Mbappe yavuze ko gusezererwa na Manchester united bitatumye yumva ashaka kuva muri PSG ahubwo umwaka utaha azayikinira kugira ngo ayifashe gutwara iki gikombe bakunze gusezererwamo mu buryo bugayitse cyane

Nyuma yo gusezererwa na Manchester United,abayobozi ba PSG bimuye ahaberaga imyitozo mu rwego rwo kwirinda ko abafana bari bariye karungu batera abakinnyi amabuye cyane ko bamwe banditse amabaruwa atuka abakinnyi ibitutsi bikomeye.