Print

Se wa Diamond arifuza gupfa kubera kubura amafaranga yo kwivuza uburwayi bw’amaguru bumumereye nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2019 Yasuwe: 3546

Uyu musaza umerewe nabi kubera ubu burwayi budasanzwe bw’amaguru amaranye iminsi,yatangarije ikinyamakuru Ijumaa ko yifuza kwipfira aho kuba mu bubabare budashira.

Yagize ati “Hari igihe kigera umuntu agacika intege kugeza ubwo ubona icyaba cyiza ari ugupfa. Aya maguru arandya cyane, ni umubabaro gusa.”

Uyu mubyeyi Abdul Juma ashinja Diamond kumutererana kuko yabuze amafaranga yo kwivuza bigera ubwo arembera mu rugo.

Abdul Juma yavuze ko agiye guhamagara abanyamakuru batandukanye kugira ngo bamushakire ubufasha mu banya Tanzania,abashe kwivuza.

Yagize ati “Nzatumiza ikiganiro n’abanyamakuru mbereke ikibazo cyanjye ndebe ko banshakira ubufasha wenda bakaba bashyira hanze konti yanjye yo gucishaho ubufasha na nomero nkoresha.”

Abaganga bavura se wa Diamond bavuze ko umwanzuro ari ukumuca amaguru aho umukobwa we Zubeda yabyumvise aza kumusura muri Tanzania ndetse yiyemeza kuzamujyana kumuvuriza mu Bwongereza.

Abdul Juma yahaye Diamond iminsi irindwi ngo akore ibishoboka byose amuhe ubufasha, natabikora azahita atumiza ikiganiro n’abanyamakuru,bamukorere ubuvugizi mu banya Tanzania kugira ngo bamukusanyirize amafaranga ajye kwivuza.

Diamond yanga se urunuka kubera ko atamwitayeho akiri muto, aramuta we na nyina ubwo yari afite imyaka 6 bituma babaho mu buzima bugoye cyane.


Comments

Xz 12 March 2019

Kwizera wececeka ...niba waragize amahirwe yo kurerwa na so,...uzabaze abatawe nabase bakabaho nabi kdi ba se arabaherwe......ubundi se umubyeyi wumuntu niki?ni uwamubyaye....?cya ni uwamureze akamuha urukundo nibindi nkenerwa kugirango akure kdi azagira naho agera,.....?reka nkubaze ko yataye Diamond afite 6ans ,iyaza kuba yarabaye mayibobo ubu abatinyuk kumwita uwe, ...?ntimugace imnza...uwa.njyewe simba nshaka nokumwumva nubwo na we atabitinyuk


kwizera 11 March 2019

Buriya uko byagenda kose umubyeyi wu muntu nikintu gikomeye. Nukubabona
Muma modoka meza ahenze kumbi arubuswa gusa. Buriya agjrango bara mushima.