Print

Perezida Kagame yahuriye na mugenzi we Uhuru Kenyatta I Gabiro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2019 Yasuwe: 3855

Kenyatta yegeze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe,yakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera nyuma ahita ajyanwa guhura na Kagame I Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Kagame na Kenyatta bagiranye ibiganiro byihariye bombi bitatangajwe,inyuma y’ahari kubera Umwiherero w’abayobozi bakuru, uri kuba ku nshuro ya 16.

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yari yitabiriye inama ya 10 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Biravugwa ko bimwe mu byo aba baperezida bombi baganiriye harimo ikibazo cy’ubucuruzi bwo mu karere aho u Rwanda na Uganda batari guhahirana neza kubera ibibazo bivugwa by’ifungwa ry’imipaka.