Print

KIREHE:Reba uburyo imvura idasanzwe yari yiganjemo urubura n’umuyaga yasize iheruheru abaturage[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 March 2019 Yasuwe: 4793

Iyi mvura yaguye ku gica munsi cyo ku Cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2019, irimo umuyaga n’amahindu kuburyo yangirije ibintu byinshi harimo n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabitare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musonera Anselme Nyarubuye yatangaje ko bagikusanya ibyangijwe n’iyo mvura aho hataramenyekana agaciro nyako kabyo.

Yavuze ko ibimaze kubarurwa ari inzu z’abaturage 121 mu tugari tubiri tunyuranye n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare rwasambuwe, inakomeretsa bamwe mu baturage.

Ati "inzu tumaze kubarura zasenywe n’imvura ni 121. Izindi ni izo mu kagari ka Mareba. Yasenye kandi n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare aho inkuta n’amabati byose byaguye hasi".

Akomeza agira ati "hari abaturage bane bakomeretse babiri muri bo barahungabana ariko twabagejehe ku kigo nderabuzima ubu batashye".

Mubindi byangijwe niyo mvura harimo inka imwe yapfuye; hapfa intama eshanu n’ihene esheshatu hakaba hakirebwa ko hari andi matungo yaba yabuze.

Iyo mvura kandi yangije imirima y’abaturage irimo hegitari 42 z’urutoki nkuko Musonera uyobora umurenge wa Nyarubuye akomeza abivuga.

yavuze kandi ko ikigiye gukorwa mu gufasha abahuye nibyo biza ari ugutegura imiganda idasanzwe yo gufasha abo bantu basenyewe n’imvura mu gihe hategerejwe ubufasha buturutse mu nzego zisumbuye z’ubuyobozi.

Ati “Ubu icyo tugiye gukora ni ukuzinduka tureba ikibazo buri wese afite hanyuma tugategura imiganda idasanzwe yo gufasha abo bantu mu gihe turi gukora na raporo y’ibyangiritse. Tugiye kohereza mu buyobozi bw’akarere kugirango kadusabire imfashanyo yo kutugoboka muri minisiteri ibishinzwe.”


Comments

semana 11 March 2019

Impamvu IBIZA bisigaye bifite ubukana kurusha mu myaka yashize,nuko ibihugu bifite inganda zikomeye zohereza IMYOTSI myinshi mu kirere (air pollution),bikabyara icyo bita Climate Change (kwangirika kw’ikirere).Noneho bigatera ubushyuhe bw’isi,Inkangu,wildfires,hurricanes,Imvura idasanzwe,etc...Abahanga bose mu by’ikirere,bavuga ko niba ibihugu bidahagaritse kohereza ibyotsi byinshi mu kirere,Climate Change izazana Imperuka y’isi.Gusa nkuko bible ivuga,ntabwo Imana yatuma abantu bamara isi yiremeye,ahubwo ku munsi w’imperuka,izakura mu isi abantu bayangiza,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Nibyo bible yita Armageddon.