Print

Mashami yatangaje abakinnyi 27 azifashisha kuri Cote d’Ivoire biganjemo aba APR FC na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2019 Yasuwe: 2836

Kuri uyu wa Mbere Taliki ya 11 Mutarama 2019,nibwo Mashami yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 27 azakuramo 18 bazamufasha gukina umukino wa nyuma wo mu itsinda H mu gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2019,u Rwanda rwatakaje kera.

Muri aba bakinnyi 27 harimo 10 ba APR FC,5 ba Rayon Sports,3 ba Mukura VS,Kiyovu Sports na AS Kigali zifite umwe mu gihe abandi 7 bazaturuka hanze y’u Rwanda.

Amasura mashya yagaragaye muri uru rutonde ni Habimana Hussein, Buregeya Prince, Byiringiro Lague, Iragire Saidi. Mvuyekure Emery waherukaga guhamagarwa hagati ya 2014-2015 nawe yongeye guhamagarwa.

Ba kapiteni 2 b’Amavubi Haruna Niyonzima na Mugiraneza Jean Baptiste Migi batahamagawe ubushize kuri CAR, ntibari mu bakinnyi 27 umutoza w’Amavubi Mashami yahamagaye kugira ngo bazamufashe guhangana na Cote d’Ivoire muri uyu mukino wa nyuma w’amatsinda yo gushaka itike yo kwerekeza muri AFCON 2019.

Amavubi azinjira mu mwiherero kuwa 14 Werurwe 2019 akorere imyitozo kuri stade Amahoro kugeza kuwa 20 Werurwe 2019 mbere yo kwerekeza I Abidjan habura iminsi ibiri ngo umukino ube.

Mashami akimara gutangaza aba bakinnyi 27 yagize ati “Ntitwabashije kwerekeza mu gikombe cya Afurika ariko turifuza gutsinda uyu mukino wa Cote d’Ivoire.Uyu mukino uzongerera ubunararibonye abakinnyi bacu bakina imbere mu gihugu.

Kuri ubu Amavubi ari ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda H mu gihe Guinea na Cote d’Ivoire zamaze kubona itike yo kwerekeza muri CAN 2019.

Abakinnyi bahamagawe:

Abazamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya).

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Habimana Hussein (Rayons Sports FC), Iragire Saidi (Mukura VS&L), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) na Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abo Hagati: Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium),Nshimiyimana Imran (APR FC)

Ba rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) na Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L).