Print

Abagabo 2 bakererewe kwinjira mu ndege ya Ethiopian Airlines ikabasiga bari mu byishimo birenze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2019 Yasuwe: 10438

Umugiriki Antonis Mavropoulos yagiye ku mbuga nkoranyambaga ashima Imana kubera ko yageze ku muryango wo kwinjira muri indege yakerereweho iminota ibiri yangirwa kwinjira.

Mu butumwa Mavropanos yatangaje ku rubuga rwe rwa Facebook akabuha umutwe ugira uti, "Umunsi w’amahirwe yanjye", yavuze ko iyo ndege yakoze impanuka imaze kumusiga yashyizwe mu ndege ikurikiyeho yerekeza i Nairobi hashize akanya gato ahita yakira ubutumwa bumubwira ko ya ndege yifuzaga kugendamo ikoze impanuka.

Antonis Mavropoulos yagize ati: "Nari narakaye cyane kubera ko nta muntu n’umwe wamfashije kwinjira mu muryango ku gihe.Wari umunsi w’amahirwe kuri njye.

Umupolisi yansabye kutigaragambya ahubwo ngasenga Imana. Ndishimira ko ndiho kandi nkaba mfite inshuti nyinshi cyane zatumye numva urukundo rwazo".

Undi mugabo witwa Ahmed Khalid uba i Dubai, yavuze ko nawe iyi ndege yamusize kubera ko mu rugendo rwa mbere hari habayeho gucyerererwa. Nuko aza gushyirwa mu ndege ya nyuma yahoo ijya i Nairobi.

Yagize ati"Buri muntu wese yari kubaza abatwaye indege ibiri kuba, ariko nta n’umwe wagiraga icyo avuga.Bakomeje kubaza kugeza ubwo umugenzi umwe yabonaga kuri telefone ye igendanwa ko indege ya mbere yari imaze akanya ihagurutse, nk’iminota itandatu ihagurutse, yari imaze gukora impanuka".

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 yavaga mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yakoze impanuka imaze iminota itandatu ihagurutse. Abantu 157 bose bari bayirimo barapfuye.


Itike y’indege ya Mavropanos wasizwe na Ethiopian Airlines

Inkuru ya BBC


Comments

mazina 11 March 2019

Ndibo nahita mpindura ubuzima bwange ngashaka Imana nshyizeho umwete.Nahita niga bible nkamenya neza icyo Imana idusaba.Ahasigaye nkajya mu nzira nkajya mbwiriza abantu ijambo ry’Imana nkuko Yesu yabidusabye muli Yohana 14:12,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.
Kwishima gusa ntugire icyo ukorera Imana,ntabwo byayishimisha.Hari ibintu byinshi Imana idusaba gukora abantu benshi batazi,kuko batiga neza bible.