Print

Kabuhariwe Zinedine Zidane yongeye kugaruka gutoza ikipe ya Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2019 Yasuwe: 4794

Nyuma y’umusaruro mubi wa Santiago Solari,ikipe ya Real Madrid yahisemo gutandukana nawe igarura Zidane bivugwa ko yayivuyemo bitewe no kutumvikana na perezida w’iyi kipe Florentino Perez wanze kumuha amafranga ngo agure abakinnyi yifuza.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo Santiago Solari arahabwa ibaruwa imwirukana ku kazi hanyuma Zidane yongere ashyikirizwe intebe y’icyubahiro yahoranye.

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusezererwa mu mikino ya 1/16 cya UEFA Champions League na Ajax Amsterdam iyitsinze ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura wabereye Santiago Bernabeu.

Umutoza Zinedine Zidane yahawe amasezerano y’imyaka 3 azamugeza taliki ya 30 Kamena 2022,akubiyemo guhabwa ububasha bwose ku ikipe burimo kugura no kugurisha abakinnyi n’ibindi bitandukanye.

Zidane yatwaye ibikombe bigera ku icyenda mu myaka ibiri n’igice yayimazemo,harimo UEFA Champions League 3 zikurikiranya na La Liga imwe.

Ikinyamakuru laSexta cyatangaje ko Zidane w’imyaka 46 azakoresha imyitozo ku munsi w’ejo yo kwitegura umukino wa shampiyona Real Madrid ifitanye na Celta Vigo kuwa Gatandatu.


Zinedine Zidane yagarutse muri Real Madrid