Abatwara amagare batandukanye muri Afrika y’Epfo,bakuyemo ingofero zibarinda batwaye amagare (helmet), bazenguruka imijyi itandukanye bambaye ubusa buri buri.
Mu mujyi wa Cape Town abagore n’abagabo bafotowe bambaye ubusa ndetse bishimiye kwambara ubusa kuri uyu munsi ngarukamwaka w’ abambaye ubusa batwaye amagare.
Uyu munsi ngarukamwaka wo gutwara amagare abantu bambaye ubusa, washyizweho mu rwego rwo guha agaciro abagenda n’amaguru,abashoferi ndetse n’abatwara amagare.
Uyu munsi wo kwambara ubusa abantu batwaye amagare wizihijwe mu mijyi isaga 70 irimo ikomeye nka London,Melbourne n’iyindi.