Print

Mwiseneza Josiane yateguriwe igitaramo cyo guhura n’abafana be cyatumiwemo umuhanzikazi Tiwa Savage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2019 Yasuwe: 3157

Mwiseneza Josiane wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yegukanyemo ikamba rya Miss Popularity, agiye kongera guhuriza hamwe imbaga muri iki gitaramo yatumiyemo iki cyamamarekazi kizwi cyane kuri uyu mugabane w’Afurika

Mu kiganiroMwiseneza Josiane yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko azaba ari igitaramo cyo guhuriza hamwe abafana be cyiswe ‘Meet Josiane’ cyateguwe n’umunyamideli Mimi Mirage uherutse kumugurira imodoka.

Yagize ati ‘Mimi Mirage yateguye igitaramo cyo guhura n’abafana banjye. Igihe kizabera ntabwo turakinoza neza ariko ni hagati ya Gicurasi na Nyakanga.”

Mwiseneza Josiane uherutse gukomwa mu nkokora mu birori yari yateguye byo gutangiza umushinga we mu karere ka Rwamagana,yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera iki gitaramo gikomeye.

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko ateganya kugura imodoka mu minsi ya vuba kuko amasezerano yari afitanye n’umushoferi wamutwaraga yarangiye.



Tiwa Savage azasusurutsa abanyarwanda mu gitaramo cyiswe "Meet Josiane"


Comments

uhuuu 12 March 2019

aho kizabera nibigera kumunota wanyuma bazavuga ko bitakibaye kuko ntabyo bamenyeshejwe!!!!!!!