Print

Umuhanzi wo muri Uganda yagejeje Perezida Museveni mu Butabera

Yanditwe na: Martin Munezero 12 March 2019 Yasuwe: 3502

Nk’uko bigaragara mu kirego Kawesa yamaze kugeza mu rukiko binyuze mu munyamategeko we, yavuze ko ari we waririmbye akanatunganya indirimbo yitwa “Another Rap” Perezida Museveni yiyitiriye. Perezida wa Uganda yakoresheje iyi ndirimbo muri 2010 ubwo yiyamamarizaga kuyobora Uganda, birangira umwitiriwe burundu.

Cyakora cyo Kawesa avuga ko atunganya iriya ndirimbo yakoreshejemo amagambo y’ikinyankole ari mu ijambo Museveni yavuze ku wa 9 Ukwakira 2010.

Kawesa ashinja Perezida Museveni gutwara no kwiyandikaho igihangano cye nyamara nta burenganzira yabimwakiye. Uyu muhanzi yanareze urwego rwa Uganda rushinzwe iyandikwa ry’imitungo ku kuba rwaranditse iriya ndirimbo iri mu njyana ya Hip-Hop kuri Perezida Museveni rutabanje gushishoza.

Richard Kawesa avuga ko yifuza ko perezida Museveni yerura, akemera ko yishe itegeko rigenga ububasha umuhanzi afite ku gihangano cye bityo amakosa yakoze akanayishyurira amafaranga ahagije ngo kuko iriya ndirimbo yamamaye muri Uganda ndetse no hanze yayo.

Muri rusange uriya muhanzi avuga ko yifuza ko Perezida Museveni amuha indishyi y’angana na Miliyari eshanu n’igice z’Amashiringi ya Uganda angana n’asaga miliyoni 137 z’Amanyarwanda.