Print

Cristiano Ronaldo yibiye ibanga rikomeye bagenzi be bakinana muri Juventus ry’ukuntu basezerera Atletico Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2019 Yasuwe: 3075

Mu mukino Juventus yatsinzemo Napoli muri Shampiyona,Ronaldo yagaragaye atongana n’umutoza we Max Allegri kubera ko yamusabaga ko bazamura uburyo basatiramo bityo bize kubafasha gusezerera ikipe ya Atletico mu mukino wo kwishyura uraba kuri uyu wa Kabiri saa yine z’ijoro.

Ronaldo akomeje gusaba abakinnyi bakinana gukinana ubukaka botsa igitutu ikipe bahanganye kugira ngo bibafashe kubona ibitego byinshi.

Uyu munya Portugal yabwiye bagenzi be ko niba bashaka kwegukaana igikombe cya UEFA Champions League,bagomba gusatira bikomeye nkuko Real Madrid yabikoraga.

Juventus irasabwa gutsinda ikipe ya Atletico Madrid ibitego 3-0 kugira ngo ibashe gukomeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza muri UEFA Champions League.