Print

Zinedine Zidane yatangaje impamvu ikomeye yatumye agaruka mu ikipe ya Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2019 Yasuwe: 3692

Zidane yavuze ko amakipe menshi akomeye yamwifuzaga, ariko ntacyari gusumba kugaruka mu rugo,kongera gutoza iyi kipe akunda cyane.

Yagize ati “Nagarutse kubera ko perezida Perez yampamagaye kandi nkunda iyi kipe.Nta byinshi byo kuvuga mfite gusa nishimiye kugaruka ngafasha iyi kipe gusubira ku rwego ikwiriye kubaho.Ndajwe ishinga n’imyitozo yo ku munsi w’ejo.

Nyuma y’iminsi 284 asezeye mu ikipe ya Real Madrid,yahisemo kuyigarukamo kugira ngo yongere ayizamure ku rwego yayisizeho dore ko yari isigaye itsindwa umusubirizo.

Zidane arakoresha imyitozo uyu munsi yo kwitegura umukino wa Celta Vigo kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru.