Print

Mesut Ozil yagiriye neza umwana w’umushumba ukomoka muri Kenya wagaragaye yambaye umupira yandikishijeho izina rye ikaramu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2019 Yasuwe: 5880

Uyu mwana w’umuhungu yafotowe ashoreye inka,yambaye umupira wanditseho izina rya Ozil na nimero 10 yambara muri Arsenal bitera umunyamakuru w’imikino witwa Erick Njiru bahuye kumubaza impamvu yabikoze amubwira ko akunda cyane uyu mukinnyi ukomoka mu Budage.

Uyu mwana yabwiye Njiru ko akunda Mesut ozil cyane ndetse yifuza ko yamufotora akazoherereza amafoto Ozil amumenyesha ko amwemera ndetse yifuza umupira muzima wanditseho izina rye.

Erick Njiru yafotoye uyu mwana arangije ajya kuri Twitter ashyiraho iyi foto ndetse asaba abantu bose ko bamufasha kubimenyesha Ozil.

Ozil akibona iyi foto yarishimye cyane,ahita yoherereza Lawrence n’abana bagenzi be bakinana umupira, imipira yo kwambara ya Arsenal isinyeho n’inkweto zo gukinisha.

Mesut Ozil yagize ati “Ifoto y’umwana wo muri Kenya wafashe umupira we akandikaho izina ryanjye yankoze ku mutima.Reba Lawrence ubu arishimye we n’abavandimwe be.”