Print

Umuraperi Neg G The General nawe yajyanywe kugororerwa Iwawa nyuma y’uko yaramaze gukoresha asaga Miliyoni 15 mu biyobyabwenge

Yanditwe na: Martin Munezero 12 March 2019 Yasuwe: 3184

Neg G yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Parlez’, ‘Ipikipiki’, ‘Internat’, ‘Inshinwa’, ‘Icyayi Gishyushye’, ‘Agaca’ n’izindi nyinshi. Kuri ubu akaba ari mu basaga 300 baherutse kujyanwa kugororerwa ku kirwa cya Iwawa.

Uyu muraperi ari mubakunze kuvugwaho kenshi gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi na mugo ari nabyo byabaye intandaro yo kurangira kw’umuziki we.

Yagiye atabwa muri yombi inshuto nyinshi biturutse ku ikoreshwa ryabyo, ubundi
akajyanwa ahazwi nko kwa Kabuga akongera akarekurwa nyamara ntabiveho.

Mu buhamya Neg G yahaye abanyamakuru basuye iki kirwa, yavuze ko ahamaze ukwezi,akaba yarafatiwe iwabo ku Kimisagara abanza kujyanwa i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga nyuma abona kujyanwa Iwawa.

Yashimangiye ko yanywaga urumogi n’ikiyobyabwenge kizwi nka ’Mugo’ ndetse ngo iyo abaze asanga ashobora kuba yaratakarijemo amafaranga arenga miliyoni 15 Frw bitewe n’uburyo bihenda.

Uyu muraperi yajyanwe Iwawa ahasanga abandi barimo umuraperi mugenzi we Fireman uhamaze igihe ndetse unageze kure amasomo y’imyuga bahigishirizwa.