Print

Umukobwa yiciye akaboko ku bushake akoresheje Ponceuse kugira ngo ahabwe impozamarira ya miliyoni 400 RWF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2019 Yasuwe: 3352

Uyu mukobwa na se batawe muri yombi kuri uyu wa mbere nyuma yo gutahurwaho aya manyanga yo gushaka guhabwa akayabo k’ingoboka(assurance) kandi uyu mukobwa yiciye ikiganza ku bushake.

Umuvugizi wa polisi yo mu mujyi wa Ljubljana witwa Valter Zrinski yabwiye abanyamakuru ati “Kubera amafaranga yahisemo kwica ikiganza kugira ngo abeshye ko yagize impanuka.”

Uyu mukobwa yashinjwe gupanga iyi mitwe abifashijwemo n’abagize umuryango we bifuzaga kwibonera amafaranga y’impozamarira yo kubatunga.

Uyu mukobwa wari wizeye kubona akayabo k’ibihumbi 400 by’amapawundi yatunguwe no kubona atawe muri yombi na polisi kubera ubu butekamutwe bamushinje.

Polisi yavuze ko uyu mukobwa yajyanwe kwa muganga ukuboko kwe kwacika batagufite mu rwego rwo kujijisha byatumye n’abagize umuryango we 3 bafungwa.