Print

Umufana wa Manchester United yiyahuye nyuma yo kunanirwa kwakira gutsindwa na Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2019 Yasuwe: 5868

Umufana wamaramaje w’ikipe ya Manchester United yababajwe cyane n’ukuntu iyi kipe ye yatsindiwe ku kibuga Emirates,niko guhita amanika umugozi mu giti yinagamo abantu basanga umwuka wamushizemo.

Ku Cyumweru gishize taliki ya 10 Werurwe 2019,nibwo Arsenal yari yariye karungu yatsinze Manchester United mu mikino ya shampiyona ya Premier League ibitego 2-0.

Abaturanyi b’uyu mugabo basamze yimanitse mu giti mu gitondo cyo ku wa Mbere Taliki ya 11 Werurwe 2019,yambaye umwenda w’ikipe afana Manchester United.

Arsenal na Manchester United nizo kipe zifanwa na benshi mu baturiye umugabane wa Afurika ndetse ntihasiba kumvikana amakuru y’abantu biyahuye kubera kunanirwa kwakira ibyavuye mu mukino.


Comments

13 March 2019

Yabuze ubwenge, asanga nakundi guhitamo kurenze gupfa
Muzashake amateka ye muzasanga ntakamaro yarafitiye sociate ndakurahiye


huuu 13 March 2019

afite ibindi byaribimurimo byamuteye kwiyahura ubundi bimwerekako agomba kwanbara uriyamupira kugirango byereke abantu ko aricyo cyabiteye.burya kugirango umuntu afate ingamba zokwiyahura ntabwo aba ariwe kugitiki,haba harizindimbaraga zimurimo zamurushije imbaraga zimwereka icyogukora akenshi zituruka mumiryango.gusa burababaje kandi biteye agahinda kuko ntanuwavuga ngo iruhuko ridashira kandi ariwe wiyambuye ubuzima,gusa ni akumiro


bikote 13 March 2019

Buriya se koko Manchester United arayizi?ni umunya migabane wayo se?banyirayo ntakibazo,abakinnyi ntakibazo,ariko we rwevu akiyahura!mbega ubuswa weeeeeeeeee