Print

Indwara za karande zigera kuri 95% ziravurwa zigakira burundu hifashishijwe imiti y’ibimera: Dr. Murugu

Yanditwe na: Ubwanditsi 12 March 2019 Yasuwe: 3546

Dr. Murugu avuga ko mbere y’umwaka wa 2000 mbere y’uko atangira ivuriro rye rivura hifashishijwe imiti y’ibimera, yabanje gukora ubushakashatsi ku miti abavuzi ba gakondo bokoreshaga mu buvuzi bwabo nyuma akaza gukoramo umuti ushobora kuvura indwara hafi ya yoze za karande.

Yagize ati:” Twakoze ubushakashatsi ku miti yose abavuzi ba gakondo bakoreshaga, ubu hafi ya bose ntabwo bakivura, twegeranyije imiti y’ibimera bakoreshaga mu kuvura, nyihuza n’ubuhanga nari mfite muri Labo maze nkoramo umuti kugeza ubu ubasha kuvura indwara zigera kuri 95% za karande zizahaza abantu”.

Dr Peter Murugu ukomoka muri Kenya ni umuvuzi ukoresha ibimera, akavura zimwe mu ndwara zikomeye zigakira burundu.
Dr Peter Murugu avura indwara zitandukanye zirimo amibe, igifu, umwijima, impyiko, imitsi n’izindi zitandukanye.

Hashize iminsi Dr. Murugu afunguye ivuriro mu karere ka Gasabo i Nyarutarama aho bita mu kabuga ka Nyarutarama ndetse yaratangiye kwakira abashaka kwivuza indwara zitandukanye.

Izi zikaba ari nomero ushobora guhamagaraho ushaka kujya kuri iri vuriro cyangwan hariibyo usobanuza: 0781000143 cyangwa 0783786569.