Print

Amb. Kanyamashuli Kabeya Janvier wari Umudepite yeguye

Yanditwe na: Ubwanditsi 13 March 2019 Yasuwe: 8897

Mu ibaruwa yandikiye Perezida w’Inteko Umutwe w’Abadepite nk’uko ikinyamakuru Panorama dukesha iyi nkuru kibitangaza, Amb. Depite Kanyamashuri yavuze ko ashingiye ku ngingo ya 9 y’Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’abadepite, kubera impamvu ze bwite yeguye ku murimo w’ubudepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

N’ubwo Amb. Depite Kanyamashuri atari we wa mbere weguye mu Inteko Ishinga Amategeko, niwe weguye yari amazemo igihe gito yinjiyemo. Gusa hari n’uwagarukiye ku gutangazwa ko yabaye Depite.

Umwe mu badadepite bari burahirire kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko yashinzwe 1994 Jenoside yakorewe abatutsi ikirangira yagarukiye ku ngazi buririragaho bajya kuri podium kurahira, yaje yasinze ananirwa kuhurira agarukira aho atabaye depite.

Amb. Kanyamashuli yari umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Politiki n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Inteko Ishinga Amategeko. Umwaya we w’ubudepite urahita ujyamo Ndoriyobijya Emmanuel wari wagarukiweho ku rutonde rw’abakandida FPR yari yatanze mu matora y’abadepite nk’uko biteganwa n’itegeko.

Amb. Kanyamashuli yakoze imirimo inyuranye kndi ikomeye irimo guhagararira u Rwanda mu Burundi nka Ambasaderi, kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta n’indi.

Ntabwo Umuryango urabasha kumenya icyaba kihishe inyuma y’icyo Amb. Kanyamashuli yise kwegura ku bushake bwe.


Comments

zuma 13 March 2019

uyu nawe nibatamucunga neza arajya kwimanika muri gishwati cg yijugunye muri kiyaga cya rweru bamutoragure iburundi.