Print

Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye amakipe asigaye muri UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Atletico Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 2097

Ronaldo waraye akoze benshi mu bakunzi ba ruhago ku mutima kubera ishyaka rikomeye yagaragaje ryamufashije gutsinda Atletico Madrid ibitego 3 byafashije Juventus gusezerera Atletico,yavuze ko yaje muri Juventus kuyihesha UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996.

Yagize ati “Ryari ijoro ry’igitangaza atari ukubera ibitego natsinze gusa ahubwo kubera ishyaka twagaragaje.Niko tugomba gukina kugira ngo dutware UEFA Champions League. Juventus yanzanye hano kugira ngo nyifashe gukora ibitarakozwe n’abandi mbere.”

Cristiano Ronaldo wavugirijwe induru n’abafana ba Atletico Madrid mu mukino ubanza akabereka intoki 5 zigaragaza UEFA Champions League yatwaye,yababaje aba bafana ubwo yatsindiraga Juventus ibitego 3-0 yaraye ibatsinze.