Print

Sporting Kansas City ntiyifuza kurekura Rwatubyaye ngo aze gukinira Amavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 2582

Rwatubyaye wahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent,ashobora kutitabira umukino wayo na Cote d’Ivoire igihe cyose FERWAFA yaba yemeye ubusabe bw’ikipe ye ya Sporting Kansas City.

Sporting Kansas City yasabye ko yakurwa ku rutonde rw’abazitabira uyu mukino wo kuwa 23 Werurwe 2019, kubera ko ngo akiri mushya akeneye kumenyerana na bagenzi be.

Ibaruwa Sporting Kansas City yandikiye ushinzwe ikipe y’igihugu Amavubi Rutayisire Jackson igira iti ”

Mwarakoze ku kutwereka ko mwahamagaye Abdul Rwatubyaye mu ikipe y’igihugu ku matariki yagenwe na FIFA.Turabasaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda , ferwafa n’umutoza w’ikipe y’igihugu , Amavubi bakwisubiraho ntibashyire Abdul ku rutonde rw’abazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko nkuko mubizi nta byumweru bibiri birashira ageze mu gihugu cyacu. Ubu atangiye kumenyera igihugu gishya, umuco mushya ndetse nibwo atangiye kumenyerana n’abakinnyi bagenzi be.

Muri icyo gihe gito amaze ndetse ukurikije n’uko akomeje kugaragaza gutera imbere, bikaba byakubitiraho urugendo rurerure rwo kugaruka mu Rwanda, turasaba ko atahamagarwa kuri aya matariki yegereje bikamufasha gukomeza kumenyera.

Nkuko dusanzwe tubigenza, dusanzwe dushyigikira abakinnyi bakinira amakipe y’ibihugu byabo ariko turabasaba kumva ibihe Rwatubyaye ari gucamo.

Ikibazo cyose mwagira ku busabe bwacu, ntimuzazuyaze kukitumenyesha.

Brian Bliss “

Amakuru agera ku Umuryango ni uko abayobozi ba FERWAFA banze ubu busabe bwa Sporting Kansas City bayisaba kohereza Rwatubyaye kuko ngo abandi ba myugariro batari ku rwego rwo hejuru nkawe.

FIFA itegeka amakipe ko agomba kurekura abakinnyi bahamagawe bakerekeza mu makipe yabo y’ibihugu igihe cyose hari imikino mpuzamahanga iri kuri kalendari yayo.

Amavubi yamaze gusezererwa, azasoza imikino yo mu itsinda H ryo gushaka itike yo kujya muri CAN 2019 izabera mu Misiri muri Kamena, yakirwa na Cote d’Ivoire tariki ya 23 Werurwe 2019.