Print

Umukecuru Nyiramandwa w’imyaka 109 yashyikirijwe inka aherutse kugabirwa na Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 3129

Nyiramandwa yahuye na perezida Kagame ubwo yari yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyamagabe,amubwira ko inka yahawe itagitanga umukamo bituma amugabira indi ikamwa,akaba yayishyikirijwe.

Nyiramandwa yashyikirijwe iyi nka y’imbyeyi n’iyayo kuri uyu wa Kabiri na Meya w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure aho atuye mu Murenge wa Gasaka.

Perezida Kagame yagabiye inka Nyiramandwa kuwa 26 Gashyantare 2019 nyuma y’aho yari amaze gusoza uruzinduko yari agiye muri aka karere ka Nyamagabe.



Amafoto:IGIHE