Print

Perezida Kagame yaraye yakiriye Vital Kamerhe intumwa ya Perezida Felix Tshisekedi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 2151

Ibiro bya Perezida wa DR Congo,byatangaje ko Vital Kamerhe yakiriwe na perezida Kagame kuri uyu wa kabiri nimugoroba ubwo yari amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Felix Tshisekedi wifuza kugirana umubano mwiza n’u Rwanda.

Muri iki gihe nta mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC,kuko bivugwa ko abayobozi babiri FDLR barimo umuvugizi wayo Laforge Bazeye boherejwe mu Rwanda.

RDC iherutse gutangaza ko ingabo zayo za FARDC ziteguye guhashya imitwe yayogoje igihugu irimo na FDLR ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Raporo y’umuryango w’abibumbye iherutse gutangaza ko hari ibikorwa byo kwishyira hamwe kw’imitwe ya FDLR n’imitwe yishyize hamwe izwi nka P5 mu bice binyuranye by’uburasirazuba bwa Congo bagamije gutera u Rwanda.

Vital Kamerhe yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bumubwira ko Perezida Tshisekedi ashishikajwe n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.