Print

Miss Mutesi Jolly yemeje ko yakundana n’umusore wagororewe Iwawa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 2888

Nyampinga Mutesi Jolly wari wasuye Iwawa kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 werurwe 2019,yabwiye abanyamakuru ko ikamba rya Miss ari rito cyane ugereranyije n’abasore bafite ubwenge bahagororerwa ndetse avuga ko gukundana n’umusore wahagororewe bishoboka kandi nta gitangaza kirimo.

Yagize ati “Hano harimo abantu bandusha agaciro.Nubwo abantu bagenda babivuga ngo miss arashaka umugabo Iwawa nkaho bidashoboka,ni umwana wo mu muryango usanzwe.Niba haba umuntu w’umuhanga wanyigishaga ibyo njyewe ntazi,biranashoboka ko yasohoka hanze akaba umuntu ukomeye.Birashoboka cyane.”

Nyampinga Mutesi Jolly yahuye n’umusore witwa Bugingo Patrick,uri kugororerwa Iwawa,biganye muri kaminuza ya SFB amusobanurira imibare buri munsi bigatuma benshi bavuga ko bakundana kuko bahoranaga.

Mutesi Jolly yatangaje ko yababajwe no gusanga uyu musore Iwawa cyane ko ari umwe mu bahanga yemeraga biganye muri SFB.



Mutesi Jolly wahuye n’umusore wamusobanuriraga uri kugororerwa Iwawa,yavuze ko gukundana n’umusore wahagororewe byashoboka


Comments

gakuba 13 March 2019

Mutesi ndamukunda kubera ibitekerezo bye, numukobwa mwiza uzi ko umuntu ashobora guhinduka mugihe abandi twe twibwira ko u wagiye iwawa, aba yarenzwe igaruriro ntabwo yagiye iwawa gushaka yo umugabo kuko ntawo yabuze igihe nubushake biba bitaragera kandi ntakimwirukansa na bagabo si kamara mumwitondeshe, ntawe abangamiye*