Print

Zari yatunguranye agereranya Diamond n’Igikoma

Yanditwe na: Martin Munezero 13 March 2019 Yasuwe: 4354

Uyu muherwekazi yagaragaje ibi ubwo yaganiraga n’abakunzi be ku rubuga akoresha rwa Instagram, nyuma yo kubazwa n’umwe muri bo niba ashobora guha imbabazi Diamond Platnumz bagasubirana mu gihe yaba yemeye gucisha make akazimusaba.

Uyu mugore w’abana batanu nta gushidikanya yahise amusubiza atangara cyane agira ati” Kandi nawe ndabona unzaniye igikoma muri bare”.

Zari avuze ibi nyuma y’uko amaze iminsi agaragaza ko atishimira na gato imyitwarire ikomeje kuranga uyu muhanzi harimo kutita ku rubyaro rwe ndetse no gukomeza kwishora mu nkundo za buri munsi zitagira ukuri.

Ibi Zari yabikomojeho cyane ubwo yagiraga inama Tanasha Donna Oketch usigaye akundana na Diamond Platnumz, aho yamubwiraga ko ibyo yakora byose adashobora kuzahindura imico mibi y’uyu muhanzi.

Nyuma y’ibi nibwo uyu mugore yongeye kugaragara avuga ko Diamond ari umubyeyi gito, kuburyo bamwe banavuze ko ariwe wamuteye gukora amasengesho y’icyumweru cyose yiyiriza aherutse gukora mu minsi yashize.

Iki gisubizo cya Zari agereranya Diamond Platnumz n’igikoma muri bare, cyavuzweho n’abatari bake mu nshuti ze zimukurikira kuri Instagram, zihamya ko ibyo yavuze ari ukuri ndetse ko agomba kurushaho gukora cyane agatera imbere aho gusubira kubabazwa na Diamond.


Comments

13 March 2019

Nubwo Diamond yaba umusongarere ka 100 ntabwo ari ibyo kwiyubaha igihe utinyuka gutuka uwakubyaje abasore n’inkumi ngo ni igikoma Mu binyamakuru!!

Kandi unamufitiye abana ,si iby’agaciro pe!! Birumvikana agasore yitereteye ntikamubereye akanyakuri, ariko nawe si shyashya rwose!


13 March 2019

Nubwo Diamond yaba umusongarere ka 100 ntabwo ari ibyo kwiyubaha igihe utinyuka gutuka uwakubyaje abasore n’inkumi ngo ni igikoma Mu binyamakuru!!

Kandi unamufitiye abana ,si iby’agaciro pe!! Birumvikana agasore yitereteye ntikamubereye akanyakuri, ariko nawe si shyashya rwose!


13 March 2019

Ni akumiro!! Zari yirirwa atukana nk’utararezwe yabanje akigaya, yabanje akicuza Amabi yakoreye Semwaga ko ariyo mpamvu nta n’amahoro azagirana!!

Yakagombye kumenya ko uburaya yatangiye kera butamwubahisha, icyo yagombye kumenya Ni uko Diamond Ari umwana cyane kuri we, bivuze ngo yari Suger Mamy kuri Diamond, Kandi ibi byose akabikorera mu maso y’abana bé!!!!

Yibuke ko mu mategeko yafatwa nk’uwashutse Diamond kuko amurusha hafi imyaka 10 niba ntanibeshye