Print

Imikino ya APR FC na Rayon Sports yariteganyije kuba muri Weekend yasubitswe

Yanditwe na: Martin Munezero 13 March 2019 Yasuwe: 1140

Ingengabihe y’imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere igaragaza ko ku wa gatandatu ku wa 16 Werurwe hagomba gukomeza imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona, gusa aya makipe twavuze haruguru imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yari afite yasubitswe.

Impamvu nyamukuru y’isubikwa ry’imikino y’aya makipe, ni uko afite abakinnyi mu kipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura Côte d’Ivoire, mu mukino wa nyuma w’itsinda H mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Ni umukino uzabera i Abidjan ku wa 23 z’uku kwezi.

Itegeko rya FERWAFA ryemerera amakipe yo mu kiciro cya mbere kuraranya imikino yayo, mu gihe afite abakinnyi mu kipe y’igihugu Amavubi. Ibi bivuze ko APR FC ifite abakinnyi 10 mu Mavubi, Rayon Sports ifite batanu na Mukura VS ifite batatu zigomba gutegereza ko abakinnyi bazo bagaruka kugira ngo zibone gukina imikino zizaba zarararanyije.

Uretse imikino y’umunsi wa 21 aya makipe atazakina, imikino y’umunsi wa 22 na yo izayakina ari uko abakinnyi bayo bari kumwe n’ikipe y’igihugu bakubutse i Abidjan.

Nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona, APR FC iyoboye urutonde n’amanota 48. Irarusha Rayon Sports na Mukura VS ziyikurikiye amanota ane.