Print

Jose Mourinho yatangiye gushakishwa n’indi kipe ikomeye nyuma yo kubura akazi ka Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 3203

PSG imaze imyaka irenga 3 yikurikiranya isezerererwa mu buryo budasobanutse mu mikino ya 1/16 cya UEFA Champions League,irifuza kwirukana umudage Thomas Tuchel,yarangiza igaha akazi umutoza Jose Mourinho mu rwego rwo kuyifasha kugera kure mu mikino ya UEFA Champions League.

Kubera ko Mourinho yatwaye ibikombe 2 bya UEFA Champions League,PSG irashaka kwifashisha ubwo bunararibonye akayifasha kugera kure muri iyi mikino yitabirwa n’amakipe yahize ayandi iwayo.

Jose Mourinho wirukanwe na Manchester United mu Ukuboza 2018 yatangiye gutakarizwa icyizere n’amwe mu makipe akomeye i Burayi, gusa ikipe ya PSG yo ngo iracyamubonamo ubushobozi bwo kuba yayizamurira igitinyiro ku mugabane w’I Burayi.