Print

Indege ya Kenya Airways yitabaje ikibuga cy’indege I Kanombe bitunguranye kubera umugore utwite wari uyirimo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 12167

Uyu mugore wari utwite yarembeye muri iyi ndege bituma abayiyobora bitabaza igitaraganya ikibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe,kugira ngo ajyanwe ku bitaro.

Iyi ndege ikimara guhagarara, ambulance yahise itwara byihuse uyu mugore mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe hanyuma indege ikomeza urugendo.

Nta makuru menshi yigeze atangazwa n’iyi kompanyi y’indege kuri uyu mugore wari utwite, wagiriye ikibazo cy’uburwayi muri iyi ndege.


Comments

14 March 2019

byiza cyane rwose,nimugira andi amakuru mumenya kuri uwo mudamu nabyo muzabitubwire,gusa arware ubukira kandi uwiteka abane nawe.