Print

Kenya:Umusore yatumye abantu bose bumirwa nyuma yo gutereta Mama we agamije kwihorera kuri Papa we wamuteye gapapu

Yanditwe na: Martin Munezero 13 March 2019 Yasuwe: 6071

Nkuko ikinyamakuru Tuko.co.ke dukesha iyi nkuru cyabyanditse, inkomoko y’aya mahano bivugwa ko uyu musore uzwi nka Karani, akaba akomoka i Nakuru ho mu gihugu cya Kenya, yakiriye ubutumwa bugufi kuri telephone ye bwohererejwe n’umukobwa bari bamaze iminsi bakundana witwa Claire. Ubwo butumwa bugira buti: “Ukore icyo ushaka ubu ndi mu rukundo na papa wawe.”

Abaturanyi bavuga ko Karani yatandukanye n’uyu mukunzi we witwa Claire mu minsi ishize bapfuye ko Claire yakuyemo inda ya Karani ifite ukwezi kumwe mu gihe bari bamaze amezi atandatu bakundana.

Ngo Karani yashakaga ko Claire atwita iyo nda maze akazabyara bakarera umwana mu gihe Claire we yavugaga ko kujyira ngo atwite iyo nda ari uko Karani agomba kubanza kujya kumwerekana mu muryango. Karani yarabyanze, inda ikurwamo.

Bagitadunkana, uyu mukobwa yatangiye guhiga uwari ujyiye kumubere sebukwe (papa wa Karani) maze aramwendereza batangira kujya basohokana, bakifotozanya, bakohererezanya ubutumwa bw’urukundo… Mbese barakundana.

Inkuru ya Claire na papa wa Karani yatangiye kuvugwa mu baturanyi ariko Karani ntabyemere neza. Yabyemejwe na bwa butumwa Claire yamwoherereje. Karani akibona ubutumwa, yajyiye muri telephone ya papa we areba mu butumwa bwo kuri Watsapp asanga Claire ajya yoherezanya na papa we amafoto n’amagambo y’urukundo.

Karani yahise ajyira uburakari bwinshi maze atangira kwandikira mama we amusaba ko yamuha amahirwe akamutumira mu buriri maze akuzuza inshingano za papa we. Karani yabwiraga mama we ko namuha amahirwe aritwara neza kurenza papa we.

Papa wa Karani akimenya amahano ko umuhungu we yaterese nyina umubyara, yahise amwirukana mu muryango avuga ko ari ikirumbo.

Uyu musore Karani ngo yari asanzwe ari umusore w’imico myiza, ariko ngo ibyo yagaragayeho abaturanyi babyise iby’abasazi.


Comments

mazina 14 March 2019

Aya bayita "amahano".Nta kindi kibitera uretse yuko abantu banga kumvira Imana,bakibera mu "binezeza" (pleasures) aho gushaka no gutinya Imana.Niyo mpamvu iyi si ifite ibibazo byinshi.Nuko abantu banga kumvira Imana.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.