Print

Zinedine Zidane yavuze ku byerekeye kugarura Cristiano Ronaldo muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 5872

Abanyamakuru babajije Zinedine Zidane niba afite gahunda yo kugarura kabuhariwe Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Real Madrid ababwira ko ataratangira gutekereza ibyerekeye kugura abakinnyi bashya.

Yagize ati “Ibyo ntabwo aribyo bidushishikaje.Turacyafite imikino 11 ya shampiyona,ibindi tuzabireba mu mwaka w’imikino utaha.Twese turabizi ko Cristiano Ronaldo ari umwe mu bakinnyi beza mu mateka y’iyi kipe.Ntabwo ndatangira gutekereza kuri ibyo bintu.Ikintu cy’ingenzi ni uko nagarutse mu ikipe no kwitwara neza mu mikino 11 isigaye.Dufite umwanya uhagije wo gutegura umwaka w’imikino utaha.”

Zidane na Ronaldo bakoranye neza ndetse benshi mu bakunzi ba Real Madrid batangiye kwifuza ko agaruka kubera ibyo yaraye akoreye Juventus ayifasha gusezerera Atletico Madrid.