Print

Uburyo umwana wa Cristiano Ronaldo yishimiye ibitego bitatu yatsinze Atletico Madrid bwakoze benshi ku mutima [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 5547

Uyu muhungu wa Ronaldo ukomeje kubica bigacika mu bakiri bato,yagaragaye yishimira ibitego 3 se yatsinze Atletico Madrid mu buryo budasanzwe bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Cristiano Jr w’imyaka 8 arashaka kugera ikirenge mu cya se niyo mpamvu akunze kugaragaza ibimenyetso nk’iby’ibihangange.

Uretse Cristiano Jr,umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez byamurenze asuka amarira y’ibyishimo cyane ko ngo uyu rutahizamu yari yababwiye ko ari butsinde ibitego 3 mbere y’umukino.

Ronaldo niwe watsinze ibiteg 3-0 Juventus yatsinze Atletico Madrid,biyifasha kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League.