Print

Liverpool na FC Barcelona zabonye itike yo kwerekeza mu mikino ya ¼ zitanze isomo rya ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2019 Yasuwe: 1839

Liverpool yari yanganyije 0-0 na Bayern Munich ku kibuga cyayo Anfield,yayisanze Allianz Arena iyihakubitira ibitego 3-1 mu mukino iyi kipe yo mu Budage yagaragaje ko iri ku rwego rwo hasi cyane.

Ku munota wa 26 w’umukino nibwo Sadio Mane yatsindiye Liverpool igitego cya mbere nyuma y’umupira yahawe na Virgil Van Dijk acenga umunyezamu Neuer wari wasohotse nabi aboneza umupira mu izamu ryari ryambaye ubusa.

Bayern Munich itasatiraga cyane nkuko bisanzwe,yishyuye iki gitego ku munota wa 39 cyitsinzwe na Joel Matip ku mupira wari uhinduwe na Serge Gnabry,Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1.

Liverpool yari hejuru cyane mu mukino, yabonye igitego cya 2 ku munota wa 69 gitsinzwe na Virgil Van Dijk ku mupira wari uturutse muri Koloneri yatewe neza na James Milner.

Liverpool yatsinze igitego cya Gatatu ku munota wa 84 gitsinzwe na Sadio Mane ku mupira mwiza cyane yahawe na Mohamed Salah,biyifasha gukatisha itike ya ¼ cy’irangiza.

Ku rundi ruhande, FC Barcelona yari yakiriye Lyon banganyije 0-0 mu mukino ubanza,iyinyagira ibitego 5-1 mu mukino Lionel Messi yigaragaje cyane atsindamo ibitego 2 wenyine.

FC Barcelona yafunguye amazamu ku munota wa 18 kuri penaliti nziza cyane yateye nyuma y’aho rutahizamu Luis Suarez yategerwaga mu rubuga rw’amahina na myugariro Jason Denayer.

Ku munota wa 31,Philippe yatsindiye FC Barcelona igitego cya 2 bituma FC Barcelona irangiza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 2-0.

Lyon yatangiye igice cya kabiri ikanga FC Barcelona ubwo ku munota wa 58 yatsindaga igitego cya mbere gitsinzwe na Lucas Tousart.

FC Barcelona yahise yigaranzura Lyon iyongera ibindi bitego 3 byatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa 78,Gerrard Pique kuwa 81 na Ousmane Dembele watsinze igitego cya 5 ku munota wa 86.

Amakipe 8 yageze muri ¼ arimo 4 yo mu bwongereza ni Ajax,Juventus,FC Barcelona,FC Porto,Manchester City,Manchester United,Tottenham na Liverpool.Tombola y’uko aya makipe azahura,izaba kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Werurwe 2019.