Print

Lionel Messi nawe yifatanyije n’isi yose gusingiza Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2019 Yasuwe: 6060

Messi ntiyatanzwe gusingiza Cristiano Ronaldo kuko ngo yatunguwe n’uko yafashije Juventus gusezerera Atletico Madrid yari yabatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Yagize ati “Ndatekereza ko ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye Juventus bitangaje.Numvaga ko Atletico ikomeye cyane batabasha kuyisezerera ariko yagize ijoro ryiza ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo watsinze ibitego 3.”

Si Lionel Messi watangajwe nibyo Cristiano Ronaldo yakoze mu ijoro ryo kuwa Kabiri taliki ya 12 Werurwe 2019,kuko n’ibyamamare bitandukanye birimo Rio Ferdinand byemeje ko Ronaldo ari akamana gato ka UEFA Champions League.

FC Barcelona ya Messi nayo yaraye inyagiye Lyon ibitego 5-1,ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya ¼ aho ishobora gutombora Juventus muri tombola iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Werurwe 2019 saa saba.



Messi yavuze ko yatangajwe n’imikinire ya Ronaldo kuwa kabiri