Print

Umuhanzi Nyarwanda Neg G The General uri kugororerwa Iwawa yavuze umuhanzi wamutangije ikiyobyabwenge cya Mugo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 March 2019 Yasuwe: 5318

Neg G yajyanywe i Iwawa nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekanoakigezwa iwawa yakiriwe na mugenzi we Fireman na we uhamaze amezi atanu kubera kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, mugo n’inzoga zikabije.

Neg G The General ukumbuwe n’abatari bake mu bakunzi b’injyana ya HipHop mu Rwanda yemeje ko mugo ya mbere yayihawe n’inshuti ye magara P-Fla.

Neg G avuga ko yatangiye kunywa urumogi akiri mu mashuri yisumbuye, bigeze mu 2009 ahura na P-Fla wamuhaye bwa mbere ku kiyobyabwenge cya ‘Mugo’ gisa n’ikirusha ibindi imbaraga mu kuyayura ubwonko.

“Ni P Fla wayintangije, twari turi hariya mu Biryogo ahahoze hakorera Unlimited Records. Maze kuyinywa nahise nkomerezaho, nahise numva ibintu ari sawa, numvaga beat nkumva iravuga cyane kurusha uko nayumvaga, nkavuga ngo aba ni abamalayika.” ….”Ubu hano umuntu ari kongera kwiyubaka, no mu myaka ariko turakuze da.”

Mu gihe yari amaze akinyoyeho Neg G avugako yakoresheje amafaranga atari munsi ya miliyoni 15, Nubwo nta mafaranga afatika yakuraga mu muziki, Neg G ngo ntiyigeze yiba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2019 umuhanzi Misigaro Adrien yasuye abari kugororerwa i Iwawa. Yemereye Neg G na bagenzi be kuzabafasha nibagera mu miryango yabo.