Print

Burundi: Abakobwa 6 b’abanyeshuli bafunzwe bazira kwangiza ifoto ya perezida Nkurunziza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2019 Yasuwe: 2304

Aba bana b’abakobwa batawe muri yombi kuwa 12 Werurwe 2019 nyuma yo gushinjwa ibi byaha bakaba bari gukorwaho iperereza.

Ababyeyi b’aba bana ntibemera ibyaha bashinjwa ndetse basabye Leta ko yabarekura vuba kubera koi bi byaha byakozwe na bagenzi babo barangiza bakababeshyera.

Abashinzwe umutekano mu Burundi bavuze ko nta gikuba gikwiriye gucika ku babyeyi b’aba bana b’abakobwa kuko bari kubakoraho iperereza,nibasangwa ari abere bazabarekura.

Si ubwa mbere abanyeshuli bo mu Burundi bavuzweho kwangiza amafoto ya Perezida Nkurunziza mu bitabo by’ishuli kuko mu myaka ishize nabwo hari abandi banyeshuli batawe muri yombi bashinjwa ibi byaha.