Print

Maradona yibasiriye Messi bavuka mu gihugu kimwe asingiza Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2019 Yasuwe: 2984

Maradona ukunze guteza urunturuntu mu bakunzi ba ruhago,yavuze ko ubushake Cristiano Ronaldo agira butuma aba nk’inyamaswa mu gihe Messi we ngo akundwa n’abanya Argentina kubera ko yemeye kubakinira agatera utwatsi Espagne.

Yagize ati “Hari abakinnyi bakina ukangira ngo bakoresha imbaraga z’ubumaji.Messi akundwa n’abanya Argentina kubera ko yemeye kubakinira akareka Espagne mu gihe Ronaldo we ari inyamaswa.

Ronaldo afite imbaraga nyinsi wagira ngo ni umupfumu.Iyo avuze ngo ndatsinda ibitego 3 birangira abikoze.”

Maradona yavuze ko abantu badakwiriye kujya impaka ku mukinnyi mwiza hagati ya Ronaldo na Messi kuko uyu munya Portugal ntawe umuhiga ahanini bitewe n’ishyaka ahorana mu kibuga.



Maradona yavuze ko Cristiano Ronaldo arusha Messi