Print

Hagiye kumenyekana icyateye indege ya Ethiopian Airlines gukora impanuka igahitana abantu 157 barimo umunyarwanda umwe

Yanditwe na: Martin Munezero 14 March 2019 Yasuwe: 2900

Mu butumwa iyi kampanyi yaba nya-etiyopiya yashyize k’urubuga rwa Twitter yavuze “Abakozi b’ Urwego rwa Ethiopia rushinzwe gukora iperereza ku mpanuka bohereje I Paris mu Bufaransa agasanduku karimo amajwi n’ amashusho mu rwego rw’ iperereza”.

Boeing 737 MAX 8 ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka nyuma y’ uko mu kwezi mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2018 indi Boeing 737 MAX 8 yakoreye impanuka muri Indonesia ihitana abantu 180.

Ibi byatumye ibihugu birimo China, Ubwongereza, Ethiopia bihagarika ikoreshwa rya Boeing 737 Max mu bikorwa byabo byo gutwara abagenzi mu kirere.

Ethiopia yafashe icyemezo cyo kohereza aka gasanduku mu Bufaransa nyuma yo gusanga idafite ibikoresho nkenerwa mu gusoma amakuru akarimo n’ Ubudage bukavuga ko budafite ikoranabuhanga risoma amakuru y’ indege ya boeing.

Daniel Elwell, Umuyobozi w’ agateganyo ushinzwe ingendo zo mu kirere muri Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko agasanduku k’ umukara ko muri Boeing 737 MAX8 ya Ethiopian Airlines kangiritse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu nama yiga ku mihindagurikire y’ ikirere yitabiriwe na Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron I Nairobi muri Kenya bafashe umunota wo kunamira abaguye muri iyi mpanuka y’ indege.

Kenya na Canada nibyo bihugu byatakarije abantu benshi muri iyi mpanuka. Kenya yapfushije abantu 32 Canada itakaza abantu 19.