Print

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cyarwo indege za Boeing 737 Max 8 Boeing 737 Max 9 zikomeje gukora impanuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2019 Yasuwe: 1768

Nyuma y’impanuka indege ya Boeing 737 Max 8 ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines iherutse gukorera muri Ethiopia, igahitana ubuzima bw’abarenga 150.

Ibihugu bikomeye ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore, Indonesia ndetse n’ibindi bigo byinshi by’indege byafashe umwanzuro wo gukumira ubu bwoko bw’indege bitewe ahanini ni uko mu maze atageze kuri 5 ubu bwoko bw’indege bumaze gukora impanuka kabiri.

Impanuka ya Boeing 737 Max 8 ya Ethiopian Airlines yabaye ku Cyumweru gishize igahitana abantu 157 ije nyuma y’indi y’ubu bwoko ya Lion Air Flight, Sosiyete yo muri Indonesia yahitanye ubuzima bw’abagenzi 189 mu Ukwakira umwaka ushize.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyasohoye itangazo rimenyesha Abapilote n’abandi bagenzura iby’indege za Boeing 737 Max 8 na Boeing 737 Max 9 kudakora urugendo na rumwe mu kirere cy’u Rwanda kuva aho iri tangazo risohokeye.