Print

Abantu bakomeje gutangazwa n’akayabo impeta Jennifer Lopez yambitswe n’umukunzi we mushya ihagaze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 March 2019 Yasuwe: 3140

Abo bombi, ubwo bari batembereye mu mucanga muri weekend ishize, nibwo Rodriguez yambitse impeta uyu mugore w’imyaka 49 y’amavuko, nyuma ashyira amafoto kuri instagram ye nko kumenyesha abamukurikira intambwe nshya yateye.

Alex Rodriguez yahoze ari umukinnyi ukomeye muri shampiyona ya Basketball muri leta zunze ubumwe za Amerika (NBA).

Jennifer Lopez yafotowe n’abanyamakuru mu muri iki cyumweru, ubwo yagaragaraga mu ruhame yambaye iyi mpeta y’akayabo k’amadolari.

Jennifer Lopez yambitswe impeta myuma yo gukundana n’abagabo benshi, ntiyahiriwe n’urushako (Amaze dutandukana n’abagabo 4)

Jennifer wubatse izina mu muziki, amaze gukundana bizwi n’abagabo 5 kuva mu mwaka w’1997; ariko 4 babanje baratandukanye.

Mu mwaka w’1997 , J.Lo nk’uko bamuhimba, yakundanye n’uwitwa Ojani Noa bamaranye umwaka umwe gusa.

Kuva 2001-2003, Lopez yakundanye n’umwe mu babyinnyi be witwa Cris Judd, baratandukana.

Mu bandi bakundana harimo ; Ben Affleck bamaranye imyaka 2 bagatandukana n’umuririmbyi Marc Anthony babyaranye abana babiri.


Comments

mazina 15 March 2019

This is foolish.Uyu Lopez yabanye n’abandi bagabo 3 officially.Abo baryamanye ntiwababara ngo ubarangize.Bihuye neza n’uko Bible ivuga ko mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka "kwishimisha" aho gushaka Imana.Abantu basambana,ni millions and millions.Nicyo cyaha kizatuma abantu benshi Babura ubuzima bw’iteka.Gukora ibyo Imana itubuza,ni ukutagira ubwenge (wisdom),kubera ko bizababuza kuba muli Paradizo.Aba bishimye,ejo bazasaza,bajye mu gitaka birangire.Ariko abantu bashaka Imana,nubwo ari bake cyane,niyo bapfa Imana izabazura ku munsi wa nyuma ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.