Print

Irambona Eric myugariro wa Rayon Sports yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 March 2019 Yasuwe: 4556

Ni umuhango wari uteganyijwe ku isaha ya saa 12:00′ mu murenge wa Gitega ariko utangira harenzeho iminota 20 bitewe n’uko umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yakerewe bitewe ni mpamvu za kazi.

Mbere yo kubasezeranya yabanje kubibutsa amwe mu mategeko yerekeranye n’abagiye gusezeranywa, nko kubibutsa ko bujuje imyaka yubukure, kuba nta wundi basezeranye, kuba bagiye gusezerana nta gahato kabayeho n’ibindi.

Yabibukije kandi ko nyuma y’uyu muhango bari bube bemerewe kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.

Yashimangiye ko kandi n’ubwo ari umurenge ubasezeranyije ariko ko atariwo uzabasinyuza mu gihe baba bifuza gutandukana ahubwo ari inkiko zibifitiye uburenganzira.

Nyuma Eric na Mugeni bahise bazerana kubana akaramata mu buzima bwabo bwose basigaje ku isi.

Aba bombi bakaba bamaze imyaka itatu bakundana bakaba bazakora ubukwe mu cyumweru gitaha tariki ya 23 Werurwe 2019.