Print

Umuhanzikazi nyarwanda Asinah mu rukundo n’umukinnyi w’umunyamahanga ukina muri Rayon Sports[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 March 2019 Yasuwe: 7946

Kuba Asinah nk’umuhanzikazi yakundana n’umukinnyi w’umupira hano mu Rwanda ntabwo yaba akoze ibidasanzwe kuko na Young Grace yitegura kubyarana imfura n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert ukina muri Heroes yo mu cyiciro cya kabiri. Uyu musore aherutse no kumwambika impeta y’urukundo.

Asinah rero yanditse kuri Instagram ko mu ijoro ryakeye yishimanye n’umufotozi wa mbere mu mujyi, ahita anerekana ko ari Sarpong Michael yashatse kuvuga mu bizwi nka ‘Tag’.

Sarpong na we yabibonye mu ba mbere na we ahita atanga igitekerezo ku byo Asinah yari yanditse , maze ashyiraho akamenyetso k’umutima kagaragaza urukundo mu marenga.

Asobanura iby’iyi foto yavugaga ko Sarpong yamufotoye , Asinah yavuze ko yayimufotoye ubwo bari basohokanye basangira ndetse rimwe na rimwe ngo bakunze no gusangira ifunguro rya nimugoroba.

Asinah avuga ko asanzwe afana Rayon Sports ariko ngo anikundira uko uyu musore wo muri Ghana ataha izamu.

Bamenyanye ubwo Asinah yari yagiye kureba umukino wari wahuje Rayon Sports na APR FC , mu gutaha ngo barahuye bahana numero bagenda baganira bivamo umubano mwiza.



Comments

john 15 March 2019

Nibakomeze bakundane ariko umucyo wokwamvara neza nindanga gaciri nyarwanda


damour 15 March 2019

ageze habi pe